Nyabihu: Abayobozi 3 bo mu kagari ka Myuga batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amabati.

0
695
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka nyabihu yataye muri yombi abayobozi b’ibanze batatu bakekwaho kunyereza amabati yagenewe abasenyewe n’umuyaga.

Taliki ya 08 Mata 2020, nibwo umuyaga ukomeye wangije amazu y’abaturage mu karere ka Nyabihu, aba baturage bakaba baratakambiye Leta ko yabafasha gusana inzu zabo zatwawe n’umuyaga, maze Leta ibagenera amabati yo gusakara doreko amenshi yari yasambuwe n’uwo muyaga gusa.

Bamwe mu baturage bo mu Kareere ka Nyabihu akagari ka Myuga, bahawe amabati yo gusakaza inzu zabo ariko ntabwo yabagezeho.

Mu ijoro ryo kuwa mbere taliki ya 20 Mata 2020, nibwo polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abayobozi b’ibanze bo mu kagari ka Myuga ho mu karere ka Nyabihu, bakekwaho kunyereza ayo mabati yagenewe abaturage ngo basane inzu zabo.

Abafashwe ni:

1. Bariyanga Bernard umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kagari ka Myuga.

2. Hakizimana Desire SEDO wa kagari ka Myuga, na

3. Nyagasaza Jean Daniel Umukuru w’umudugudu wa Kabeza. Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Mukamira mu gihe iperereza rigikomeje.

Abayobozi bakaba bibutswa ko inkunga yagenewe abaurage gomba kubageraho kuko ntabwo iba yagenewe abayobozi, uzafatwa anyuranya ni ibi akazahanwa n’amategeko y’u Rwanda.Abaturage bo mu kagari ka Myuga basenyewe ni 52,ubu babaye bacumbikiwe mu ishuli ry’aho.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here