Nyabihu: RIB yataye muri yombi abagitifu babiri

0
985
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urwego ngezacyaha rw’u Rwanda RIB mu itangazo bashyize hanze uyu munsi tariki 16 Mata bataye muri yombi abagitifu babiri bazira gukubita umuturage. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago, Kabarisa Salomon na Dusabimana Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kadahenda, mu murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu.

Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, RIB yakomeje ivuga ko aba bombi batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuturage

Abaregwa bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mukamira mugihe bakorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB irongera kwibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here