Nyagatare: Akanyamuneza ni kose ku bakunzi b’imikino kubera ubwiza budasanzwe bw’ibibuga bubakiwe(amafoto).

0
105
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyagatare ni kamwe mu turere tw’u Rwanda twubakiwe ibibuga byinshi bitandukanye by’imikino, ibi bikaba bitera akanyamuneza kubakunzi b’imikino bavuga ko bagiye kuzamura impano zabo.

Mu karere ka Nyagatare hamaze kuzura ibibuga by’imikino irimo Basketball,Volley ball na Tennis.

Ibi bibuga byubatse iruhande rwa Stade y’akarere ka Nyagatare yatangiye gukinirwaho abakunzi b’umupira w’amaguru bakaba barayihimbye izina rya “Gorogota”.

Umusore utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru avuga ko kuba bamaze kubona ibibuga by’imikino bizabafasha kuzamura impano zabo, ikindi ariko ngo bizanarinda urubyiruko gukomeza kwishora mu biyobyabwenge kuko babonye aho bahugira.

Ariko nanone bifuza ko bahabwa abatoza cyane ku mikino itari imenyerewe mu karere ka Nyagatare.

Ati “Turashima Perezida kuri ibi bikorwa, igisigaye badushakire abatoza ba Tennis, Volley na Basketball. Sinshidikanya ko ubu tugiye guhugira muri iyi mikino aho kujya mu biyobyabwenge.”

Uyu musore avuga ko imikino nka Basketball na Volleyball yari yarazimiye kuko ibibuga bya UR Nyagatare Campus biri ahigiraga ishami ry’ubuvuzi n’ububyaza (Nursing and Midwifry) bisaziye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven aherutse gutangariza RBA Ishami rya Nyagatare (RC Nyagatare) ko iyubakwa ry’ibi bibuga ari uguteza imbere ibikorwa bya siporo muri rusange.

Ikindi ngo bizanafasha mu kwiyubaka mu bukungu kuko abazajya baza kureba iyo mikino bazajya bahasiga amafaranga.

Agira ati “Ibi bibuga bizafasha urubyiruko gukora siporo ndetse n’abandi bakuze. Ikindi buriya biriya bibuga bizajya bituma hari amafaranga yinjira mu karere ahubwo turasaba urubyiruko kugaragaza impano zabo urwitwazo ntirukiriho.”

Uretse ibibuga biri mu sitade y’Akarere ka Nyagatare, mu kigo cy’urubyiruko cya Nyagatare naho huzuye ikibuga cya Basket na Volley.

Stade y
Abatuye Nyagatare bakunda Tennis barifuza abatoza b

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here