Nyagatare: Umugore yishe Umugabo we kubera uburwayi bwo mu mutwe.

0
47
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare mu mudugudu wa Mirama II, hagaragaye umugore wishe umugabo we amukubise isuka.

Uyu mugore w’imyaka igera kuri 58, yishe umugabo we ntayandi makimbirane bari bafitanye aho birigukekwa ko yaba yabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yagize ati “nta makimbirane na make uyu mugore yari yagiranye n’umugabo ahubwo harakekwa uburwayi bwo mu mutwe ko aribwo bwabimuteye kuko mu myaka yashize yakunze kubugira”.

Arongera Ati “Ni umudamu wabanaga n’umugabo we bamaranye igihe kirekire bafitanye abana bakuru cyane ndetse nta n’ikibazo kizwi bari bafitanye, nta n’amakimbirane basanganywe ariko umugabo abafite ari abagore babiri. Twamenye amakuru yuko uyu mugore yigeze kugira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe icyo gihe yajyanywe kwa muganga birangira atagiye i Ndera kubera ikibazo cy’ubushobozi.’’

CIP Twizeyimana yasabye Abanyarwanda kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’aho abaye bakabigeza ku nzego z’ubuyobozi zikabafasha kubikemura.

Kuri ubu umugore ukekwaho kwica umugabo we afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe agitegerejwe kuvuzwa ngo hamenyekane koko niba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Umurambo wa nyakwigendera wo wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Nyagatare ngo usuzumwe mbere yo gushyingurwa.

Src:IGIHE


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here