Nyagatare:Polisi yafatiye abasengera mu itorero ry’Abadivantisiti 49 mu mazu basenga, bacucikiranye nta n’udupfukamunwa

0
148
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abantu 49 byavuzwe ko basengera mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi bafashwe bateraniye mu mazu abiri y’abaturage aherereye mu murenge  wa Rwimiyaga barimo basenga bacucikiranye nta n’udupfukamunwa bambaye.

Aba bose bafashwe ku mugoroba wa tariki ya 07 Nyakanga 2020 ku makuru yatanzwe n’abaturage ba hafi.Harimo 45 bari mu nzu y’umuturage witwa Mutoni Frola w’imyaka 40 naho abandi bane(4) bari kwa Mukaremera Anitha utuye mu mu murenge wa Rwimiyaga mu kagari ka Gacundezi umudugudu wa Rukundo.

Gusa amakuru amwe avuga ko abafatiwe kwa Mutoni ari bo bayoboke b’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi  wa Karindwi naho abafatiwe kwa Mukaremera ni abo mu matorero n’amadini atandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko hari nka saa tatu z’umugoroba abaturage bakomeza kubona imodoka n’abandi bantu bagenda n’amaguru bajya mu rugo rwa Mutoni Flora w’imyaka 40.

Nyuma y’iminota mike batangiye kumva baririmba basenga bahita batanga amakuru kuri Polisi.

CIP Twizeyimana yagize ati   “Abaturage nibo baduhaye amakuru tujyayo dusanga ni abantu biganjemo urubyiruko bari mu cyumba cy’uruganiriro kwa Mutoni  barimo gusenga banaririmba.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu 49 bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19  yose uko yakabaye.

Ati   “Ahantu bari bateraniye nta ntera ya metero yari hagati y’umuntu n’undi, bamwe nta dupfukamunwa bari bambaye ndetse bajya no kwinjira muri urwo rugo ntabwo bari bakarabye mu ntoki.

Bariya bantu baturutse mu bice bitandukanye by’umurenge wa Rwimiyaga n’uwa Nyagatare ku buryo batamenya uwaba afite ubwandu bwa COVID-19.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ibyo bakoze byose binyuranyijwe n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abarenga ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi.

Ati  “Nta muturage n’umwe mu Rwanda uyobewe ko abantu batemerewe guteranira ahantu hamwe, byongeye bariya bari ahantu hafunganye begeranye cyane. Bari baturutse mu bice bitandukanye ndetse nta n’umuyobozi wari ubizi.”

CIP Twizeyimana yongeye gusaba abantu kujya basengera mu ngo zabo, abagize umuryango basengere mu nzu iwabo kugeza igihe Leta izatangira uburenganzira bwo guhurira hamwe bagasenga  nk’uko byahoze Koronavirusi itaraza.

Abafashwe bose uko ari 49 babaye bashyizwe mu kato kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo bakurikiranwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here