Nyagatare:Umupolisi yapfuye avuye ku mugore yari yasuye

0
571
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku mugoroba w’ejo nibwo Umupolisi muto witwa Jean Bosco Munyeshyaka wari uzwi ku izina ry’irihimbano rya Rwatubyaye yagiye gusura umudamu utuye mu Murenge wa Nyagatare, akagali ka Bushoga umudugudu wa Cyonyo mu Karere ka Nyagatare atashye asubiye mu kigo ngo atangira kumva atameze neza ndetse aza guhita apfa bitunguranye. Harakekwa amarozi.

Uyu mu Polisi bitaga Rwatubyaye yari yagiye kusura umugore wibana ariko wigeze kuba afite umugabo. Amakuru avuga ko umugabo yahoranye nawe yari umupolisi, ariko nawe akaba yarapfuye akenyutse, ndetse hakaba hari amakuru avuga ko hari n’undi nawe wabanye nawe agapfa.

Amakuru avuga ko uyu mugore yakiriye umushyitsi we (Munyeshyaka) wari wamusuye.

N’ubwo bitaramenyekana niba urupfu rwa Munyeshyaka rufite icyo rupfana n’ibyo yakirijwe n’uyu mudamu yari yasuye amakuru avuga ko nyuma y’uko Munyeshyaka apfuye Polisi yahise igota urugo rw’uyu mugore ndetse n’izindi ngo baturanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuryango ko koko uyu mupolisi yaraye apfuye amarabira ariko atakwemeza ko ari amarozi ibi bizemezwa na muganga. Gusa yatubwiye ko ari mu nama atari bubashe kutuvugisha umwanya.

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare ariko ntibyakunda, nomero ya telefoni ye igendanwa ntiyari iri ku murongo inshuro zose twayigerageje.

Turacyakurikirana ngo tumenye ibyakurikiye uu rupfu rutunguranye rwa Munyeshayaka Jean Batpiste bahimbaga Rwatubyaye.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here