Nyamagabe: Umuforomo ashinjwa gusambanya umwana amushukishije ifu y’igikoma.

0
505
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuforomo wo mu Kigo Nderabuzima cya Kibirizi giherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kibirizi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 nyuma yo kumushukisha kumushyira ku rutonde rw’abari bategereje inkunga.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko ibi byabaye ku itariki ya 15 Kamena 2020 saa saba z’amanywa,  ubwo uyu mwana w’umukobwa yajyaga ku Kigo Nderabuzima cya Kibirizi, agiye kwiyandikisha kugira ngo ajye afata ifu y’igikoma ihabwa abatishoboye.

Umuforomo uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kibirizi yegereye uwo mwana w’umukobwa amubaza niba ikibazo cye kitarakemuka ngo ashyirwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa ifu y’igikoma kuko nawe ari muri icyo kiciro, maze asaba umwana kugenda mu cyumba basuzumiramo abagore batwite aramusambanya.

Nyuma yo kumusambanya, yamushyiriye abashinzwe kwandika abagomba gufata ifu, we abwira abari aho ibimubayeho batangira gukurikirana.

Amategeko avuga ko iki cyaha gihanishwa ingingo ya 4 y’itegeko N0 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Biteganyijwe ko urubanza rw’uyu muforomo ruzaba ku wa Gatanu, tariki 03 Nyakanga 2020.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here