Nyamasheke: Habaye impanuka ikomeye cyane y’ikamyo.

0
1292
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Iyi kamyo ifite pulake RAE 977C yari itwawe na Rurangwa Yassin bakunda kwita Sogokuru, yakoze impanuka igeze ahitwa Shangazi mu Kagali ka Kanazi, umurenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yahitanye uwo mushoferi wayo.

Iyi kamyo yari yikoreye sima iva ku ruganda rwa CIMERWA yarekeza i Kigali. Amakuru avuga ko iyi mpanuka ishobobora kuba yatewe no kubura feri ahantu yari ageze hamanuka, umushoferi agahitamo kuyigusha mu muferege w’umuhanda ku ruhande rwa ruguru ku bw’amahirwe bigakunda itagiye hepfo y’umuhanda.

Kubera uburemere bw’ibyo yari yikoreye yabirandutse igwa igaramye, ku buryo n’umushoferi wari urimo byagoranye kumukuramo kuko byasabye abaturage kuzana amashoka kugira ngo bateme ibyuma babashe kubageraho.

Gusa bigoranye babashije kumukuramo bifashishije ikimodoka giterura izindi cyaje kigakura umutwe w’iyi kamyo mu muferege kikawugeza mu muhanda, ari nabwo babashije kumukuramo ariko yamaze kwitaba Imana.

Rurangwa Yassin Alias ’Sogokuru’ wabarizwaga muri Reserve Force, akaba yari atuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge mu Karere ka Rusizi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here