Nyamasheke: Umugore n’umugabo basanzwe bapfuye

0
714
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2020 mu murenge wa Rangiro akagari ka Gakenke umudugudu wa Rwasa,Mu karere ka Nyamasheke, umugabo witwa Harerimana Eric ufite imyaka 37 y’amavuko n’umugore we Nyirahabimana Immaculée ufite imyaka 25 basanzwe bapfuye.

Byamenyekanye ubwo umwana mukuru wabo yabyukaga agasanga se amanitse mu ruganiriro yihutira kujya gutabaza nyina ageze mu cyumba nawe asanga araryamye, yihutira kujya gutabaza kwa nyirakuru kuko bari baturanye ngo baze barebe ibyabaye”.

Gitifu w’umurenge wa Rangiro avuga ko nta makimbirane adasanzwe bari bafitanye, nkuko n’abaturanyi babo babivuga.Akomeza avuga ko urupfu rwabo rwatunguye abantu.

Ba nyakwigendera bari bafitanye abana batatu,umukuru muri bo yari afite imyaka irindwi y’amavuko.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here