Nyamasheke: umukobwa w’imyaka 21 yishe Se amuhotoye akoresheje umugozi

0
1571
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu mudugudu wa Kaburiro, akagari ka Karengera, umurenge wa Kirimbi, akarere Nyamashake, intara y’uburengerezuba ,inzego z’ibanze n’izumutekano zirimo gushakisha umukobwa watorotse nyuma yo kwica Se, amuhotoye akoresheje umugozi. 

Uyu mukobwa witwa Nyirahabishuti Thamar ufite imyaka 21 ukekwaho gukubita i Se  umubyara witwa NSANANDE Athanase w’imyaka 57 y’amavuko  bikamuviramo urupfu yari  afatanyije n’umusore baturanye we wamaze gutabwa muri yombi.

Mu kiganiro umunyamakuru yagiranye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirimbi, yavuze ibi byabaye ku wa gatanu ariko birahishirwa.

Yakomeje agira ati:”Nibyo koko turimo gushakisha umukobwa wishe Se yamuziritse mu mugozi, yatorotse ubwo yari mu murenge wa Karambi yamutwaye kwa muganga abonye amaze gushiramo umwuka”.

Yakomeje kandi avuga ko uyu mukobwa yakubise Se kuwa 09/10/2020 Saa 15h00, biracecekwa , bigeze kuwa 10/10/2020 Saa 19h00  niho mudugugu yabimenye.

Uyu muyobozi yavuze ko intandaro ari amakimbirane yaturutse ku ihene, ati:”Uyu mukobwa yaraje asanga Se arimo kurwana n’umwana w’ihene ingurube yariye, kuko ihene ye yari yabyaye babiri hasigaye umwe ashinja Se uburangare, nuko afata ikiziriko azirika Se ahamagara n’umusore baturanye baramuzirika ari nako bamukubita abaye intere bamushyira mu nzu bucyeye bamujyana kwa muganga ari naho yaguye”.

Uyu mukobwa abonye Se ashizemo umwuka ngo yahise atoroka, kugeza ubu twateguraga inkuru yabuze. 

SRC:Hanga




SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here