Nyamasheke:Bambara agakingirizo bakagaca none bagiye guhugurwa

0
320
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Bamwe mu bajya mu ndaya mu karere ka Nyamasheke bagiye gushakishwa bahugurwe ku byiza byo gukoresha agakingirizo nyuma y’aho bigaragariye ko hari abanga kugakoresha cyangwa bagakoresha bakagaca imibonano mpuzabitsina itararangira.

Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Nyamasheke bavuga ko abagabo baza bashaka ko basambana bakababwira ko bakoresha agakingirizo ariko bamwe bakagakuramo abandi bakagaca, ibintu bo bafata nk’ihohoterwa bakorerwa.

Mu duce dufatwa nk’udusantere dukomeye mu karere ka Nyamasheke uhasanga abakora umwuga w’uburaya, muri utwo duce harimo Tyazo, Kirambo, Karengera, Nyamasheke, Ntendezi, Gisakura na Bushenge.

Abakora uwo mwuga bavuga ko akenshi ababagana baba basinze ariko bafite amafaranga bakumvikana ko bakoresha agakingirizo ariko bagera mu nzu bakabatera ubwoba kuburyo babakoresha imibonano nta gakingirizo.

Umwe muri bo utuye mu Kirambo yagize ati “Hari igihe ubona umugabo mukemeranywa gukoresha agakingirizo ariko mwagera mu buriri akagakuramo ku ngufu akabikorera aho. Byambayeho rwose turagundagurana andusha ingufu arabikora. Urumva kuba afite n’amafaranga kandi turi mu bihe bya Coronavirus ntiwakwanga ariko ni ihohoterwa nubwo tubura uko tubigenza.”

Undi wo muri Tyazo yunzemo ati “Bibaho rwose, hari ni igihe agaca ntubimenye ukabibona musoje, urumva harimo ingaruka ko hari igihe utwara inda. Nka njye ndi muzima yarabinkoreye mbyuka njya gufata ibinini bindinda. Ni ihohoterwa rikomeye”

Ntawera Francine ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’abakora uburaya muri ako gace, yavuze ko iryo hohoterwa rikorerwa abakora uburaya ryagabanutse ugereranyije na mbere.

Ati “ashobora kuza akagaca koko cyangwa ntakambare ashaka kwanduza abakobwa bakora umwuga w’uburaya agasanga ufite virusi iruta iye ugasanga yiyongereye ubwandu. Byaragabanutse si nka mbere. Ni ukubigisha amayeri abagabo bagira, ukora uburaya agomba kuba maso.”

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Mugisha Jules ushinzwe gahunda mu mu muryango Ihorere Munyarwanda yavuze ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bagiye gushaka bamwe mu bakiriya b’indaya bakabaha amahugurwa.

Ati “Nkuko duhugura abakora umwuga w’uburaya, badusabye ko n’abakiliya babo twazajya tubahugura bakamenya ubukana bwa SIDA n’icyiza cyo gukoresha agakingirizo. Ku bufatanye n’akarere tugiye kujya dushaka abakiliya babo tukabahugura bakareka gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuburyo babasha kugira ubumenyi ku cyorezo cya SIDA.”

Mu Rwanda 45.8 by’abakora uburaya bafite virusi itera SIDA ni mu gihe mu karere ka Nyamasheke habarurwa abakora uwo mwuga barenga gato igihumbi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here