Nyanza: Gitifu arashinjwa kuba mu gatsiko kakubise umusore urembye kubera inkoni

0
297
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kanyawera Nuuru utuye mu Mudugudu wa Kamatovu, mu  Kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, urashinja Gitifu w’Akagari ka Kibinja gukubita umwana we ibyuma bamushinja kwiba.

Gitifu uvugwa muri biriya ntarafatwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko RIB ari yo ifite akazi ko kugenza ibyaha.

Umusore wakubiswe yiga mu mashuri yisumbuye, mu mwaka wa gatatu ngo abamukubise bamushinja ubujura.

Se w’uyu musore witwa Kanyawera Nuuru avuga ko abo mu muryango wa gitifu Kayirangwa Clarisse (we n’umugabo we) bafatanyije gukubita uriya musore bari kumwe n’abandi bantu.

Yabwiye UMUSEKE ati: “Umugabo wa Gitifu na Gitifu bantereye umwana icyuma bafatanyije n’abandi bantu. Yashatse kubikora wenyine mbere ntibyamushobokera.”

Avuga ko mbere Gitifu yajyanye n’umugabo we kwa Kanyawera kureba uriya mwana bahageze baramubura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibinja, Clarisse Kayirangwa uvugwaho gukubita no gukomeretsa uriya musore yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ibyo bintu ntabyo azi.

Ati: “Ibyo ntabyo nzi n’uwo mwana simuzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko kiriya kibazo akizi, ariko ko abo muri uriya muryango (w’umwana wakomeretse) bajya gutanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugakora iperereza.

Mayor Ntazinda ati: “Uwo musore asanzwe avugwaho ubujura, yanajyanywe mu bigo ngoraramuco kenshi. RIB izakora iperereza kandi icyo twizeza abantu uwabigizemo uruhare azakurikiranwa ahanwe.”

Uriya musore w’imyaka 22 yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, arwariye mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza.

Ari ababyeyi be n’abaturanyi batangaje ko asanzwe azwiho ubujura, ariko batahamya ko yari yagiye kwiba kwa Gitifu.

Ibiro by’Akagari ka Kibinja

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here