Nyanza: Umusore w’imyaka 19 yishe nyima umubyara amukubise isuka

0
574
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku wa gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2020, mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Kibirizi, mu kagari ka Mbuye, mu mudugudu wa Karambi, umusore w’imyaka 19 yatawe muri yombi nyuma yo kwica nyina umubyara akoresheje Isuka.


Uyu musore witwa Maniriyo Eugene w’imyaka 19, ashinjwa kuba yishe nyina umubyara witwa Ahishakiye Donathile w’imyaka 40.


Amakuru avuga ko yamujijije ko yamwangiye kugurisha ibishyimbo bejeje.

Ukekwaho icyaha yemera ko yagikoze, akavuga ko byose yabitewe n’amakimbirane yari afitanye na Nyina kuko yamubuzaga kugurisha imyaka bahinganye.


Yavuze ko yamwishe ku wa 28 Gicurasi 2020 mu masaha ya saa mbili za mu mu gitondo akoresheje isuka.


Uyu musore afungiye kuri RIB ya Kibirizi, haracyakorwa iperereza, umurambo wa Nyina ukaba wahise ujyanwa ku bitaro by’i Nyanza ngo ukorerwe isuzumwa mbere yo gushyingurwa.


Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko ayo makuru na we yayamenye, ngo uriya musore yishe nyina ku wa kane( tariki ya 28 Gicurasi 2020) ntibyahita bimenyekana.

Avuga ko atari byiza ko umuntu yihanira kuko ngo ni icyaha, ariko ngo biba bibabaje kumva ko umwana yishe umubyeyi cyangwa umubyeyi yishe umwana we.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here