Nyanza: Umusore yafatanywe udupfunyika 700 tw’urumogi yatwambariyeho

0
499
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yafashe umusore wari ufite udupfunyika 700 tw’urumogi yatwambariyeho imyenda yo hejuru. Uyu musore yavuze ko iki kiyobyabwenge cyari giturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nduwayesu yafatanywe urumogi yarwambariyeho

Nduwayesu Emmanuel w’imyaka 25 y’amavuko, avuka mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Uyu musore wafatanywe uru rumogi yarwiziritseho akarenzaho ishati, avuga ko kiriya kiyobyabwenge kiva i Goma mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukagera mu Karere ka Rubavu rugahabwa undi mugore ubundi na we agahita ajya kurufata aruzana i Nyanza.

Ati “Nsanzwe nkorera umugore ujya umpa akazi yampamagaye ngo nzane itabi inaha i Nyanza ahita anyambika urumogi ndaruzana.”

Nduwayesu akomeza avuga ko yari amaze kuzana urumogi mu Karere ka Nyanza inshuro eshatu aruzaniye undi muntu.

Ati “Nkeka ko ari na we wangambaniye kuko ni we wari uzi ibyanjye kuko yari anandimo amafaranga yagira ngo atayanyishyura ari na we nari nsanzwe ndushyikiriza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yatangaje ko ubusanzwe bakurikirana  abantu bacuruza urumogi bakanabafata ariko ko na bo baba baruhawe kugira ngo barushakire abaguzi.

Ati “Ariko ugasanga ahanini turafata abarucuruza baruhawe bafite bure eshanu cyangwa enye ariko tunafite gahunda yo gufata abaruzana kuko ni ho ikibazo gikomeye kiba kiri ari na ko uwafashwe none ari we waruzanaga.”

Umusore watawe muri yombi ari kuri Police Station ya Busasamana, Ubuyobozo bw’Akarere bukavuga ko yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage bukaboneraho kubibutsa ko bagomba kugaragaza abaza konona urubyiruko rw’u Rwanda.

Ni udupfunyika 700
Mayor Ntazinda yavuze ko ubu bari gufata abazana urumogi

Src:Umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here