Nyaruguru: Abagize EJMV bari mu iperereza ku nyeshyamba za RED Tabara

0
109
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zitangaje ko zafashe abarwanyi 19 b’Abarundi bari binjiye mu Rwanda banyuze muri Nyungwe mu murenge wa Ruheru wo mu karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa Mbere taliki 05, Ukwakira, 2020  abasirikare bo mu itsinda rireba uko amahoro akurikizwa muri aka karere(EJMV) bazindukiye yo.

Itangazo ingabo z’u Rwanda zatangaje mu mpera z’Icyumweru gishize, ryavugaga ko zafashe bariya barwanyi zibafatana n’imbunda bari bitwaje.

Zivuga ko zahise zibimenyesha abagize ririya tsinda kugira ngo bazakore iperereza hamenyekane icyo bariya barwanyi bashakaga mu Rwanda.

Umutwe RED Tabara uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Itangazo RDF yasohoye mu Cyumweru gishize ryagiraga riti: “Taliki 29, Nzeri, 2020 ubwo abarwanyi 19 b’Abarundi biyemerera ko bakorera mu mutwe wa Red Tabara bafatwaga bageze mu Rwanda bavuye i Burundi. Bafatanywe intwaro, bafatirwa mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru ku gice cy’ishyamba rya Nyungwe.”

Ryavugaga ko ryamenyesheje Umutwe ushinzwe kureba uko ibihugu bituye aka karere bishyira mu bikorwa ibyo kudashotorana(Great Lakes Region Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) kugira ngo uzaze ubisuzume neza hamenyekane icyo abo uri Red Tabara bashakaga mu Rwanda.

Nta gihe kinini gishize abasirikare bakuru bashinzwe ubutasi bwa gisirikare bw’ibihugu byombi( u Rwanda n’u Burundi) bahuriye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Bugesera baganira uko ingabo z’ibi bihugu zakwirinda ko hari abo mu gihugu kimwe bashotora ikindi.

Icyo gihe itsinda ry’Igisirikare cy’u Rwanda ryari  riyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi usanzwe ari umuyobozi w’ishami ry’ubutatsi bw’ingabo z’u Rwanda, naho iry’Igisirikare cy’u Burundi riyobowe na Col Evariste Musaba usanzwe ari umuyobozi w’ubutasi bw’ingabo z’u Burundi.

Isoko y’inkuru: Umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here