Nyaruguru:Abantu babiri batawe muri yombi nyuma yo gufafatanwa inka z’umusaza wishwe aragiye

0
135
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abantu babiri barimo uwigeze gufungirwa icyaha cyo kwiba bafatiwe mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru bashoreye inka za nyakwigendera Ndabunguye Vincent. Uyu musaza Ndabunguye Vincent ni uwo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye, wishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 29 Kamena 2020.

Uyu musaza yari yavuye mu rugo yahuye inka ze 6, bukeye mu kibaya cy’Akagera yari aragiyemo haboneka umurambo we wishwe atewe ibyuma inka zirabura.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo abanyerondo bo mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru bafashe abantu babiri bashoreye izi nka nk’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabitangaje.

CP Kabera yavuze ko hari gukorwa dosiye y’aba bafashwe kugira ngo ishikirizwe ubushinjacyaha naho ngo inka zigiye gusubizwa umugore wa nyakwigendera.

Src:ukwezi


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here