SANGIZA ABANDI IYI NKURU
Ingabo z’u Rwanda zemeje ko abantu bitwaje intwaro bateye ku birindiro bya RDF mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, zibicamo benshi, zikomeretsa abasirikare batatu.
Ni igitero cyabye mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu, nk’uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yabitangaje, ashimangira ko zikomeje gukurikirana abo bitwaje intwaro.
Yakomeje ati “Abitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi ndetse bahunga basubirayo basiga inyuma imirambo yabo ine n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’ibikoresho by’itumanaho. Batatu mu basirikare bacu bakomeretse byoroheje. Turizeza abanyarwanda ko hazagira igikorwa ku babigizemo uruhare.”
Isoko y’inkuru:Rwanda Defense Force (RDF)
SANGIZA ABANDI IYI NKURU
Twe Nyaruguru Nyabimata na Ruheru turashima RDF bikomeye kuburyo bukomeye ikomeje kuturinda no kuturwanaho nimukomerezaho Imana ikomeze kubarwanirira mutsinde umwanzi
Ehhhhh
Nibyiza
Kuba ntamunyarwanda wakomeretse bikomeye