Nyuma ya INATEK ,izindi kaminuza ebyiri nazo ziri mu nzira yo gufungwa.Imwe ni iyo muri Kigali

0
704
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kaminuza iri muri Kigali n’indi yo muri Ruhango nizo bivugwa ko zigiye gukurikiraho

Nibigenda gutyo izo kaminuza na zo zirafunga imiryango, nyuma ya Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa INATEK, yafunzwe guhera tariki 01 Nyakanga 2020 na MINEDUC, zose zikaba zizira kudatanga ireme ry’uburezi rikwiye.

Amakuru avuga ko izishyirwa mu majwi ko zakwamburwa ibyangombwa ari Christian University of Kigali ikorera kuri Saint Paul ikaba yaratangiye gukora muri 2017, ikaba yigisha amashami anyuranye arimo ubumenyi mu ikoranabuhanga, kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi, ubucuruzi ndetse n’icungamutungo.

Ibindi yigishaga ni amashami ajyanye n’uburezi arimo ishami ry’Igifaransa n’Icyongereza, iry’Ikinyarwanda n’Igiswahili, Itangazamakuru n’Itumanaho n’andi.

Indi kaminuza ishobora kwamburwa ibyangombwa ni Indangaburezi College of Education (ICE) yo mu Karere ka Ruhango, ikomoka ku ishuri ryisumbuye ryigenga na ryo rizwi nka Indangaburezi Secondary School, rikora kuva mu 1980.

Iyo na yo yigisha amashami anyuranye yibanda ku bijyanye n’uburezi arimo Ikoranabuhanga rya mudasobwa, Ikinyarwanda n’Icyongereza, Igiswahili n’Icyongereza n’andi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here