Nyuma y’igihe kirekire, Abanyarwanda bemerewe gusubira mu nsengero

0
369
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, zirimo ko insengero zongera gufungurwa ariko uburenganzira bukazatangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nyuma yo kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Icyemezo cyo gufungura insengero ni kimwe mu byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2020 iyobowe na Perezida Kagame.

Mu myanzuro yafatiwemo ukomeye ni ujyanye n’ifungurwa ry’insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura bukazajya butangwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Kimwe n’ibindi bikorwa bihuriza abantu benshi hamwe nk’ibitaramo, insengero guhera tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus nibwo zafunzwe ndetse amakoraniro y’abantu benshi arahagarikwa.

Iyi nama yemeje kandi ko gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu gihugu hose, udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi, abacuruzi bashishikarizwa kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, .

Ni mu gihe ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Serivisi zemerewe gukora:

a. Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

b. Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

c. Ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga buzakomeza.

d. Hoteli zizakomeza gukora, ndetse zemerewe no kwakira inama, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

e. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe.

f. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown). Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa buri gihe.

g. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.

h. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.

Serivisi zizakomeza gufunga:

a. Imipaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

c. Amateraniro rusange cyangwa mu rugo arabujijwe.

d. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

e. Utubari tuzakomeza gufunga.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here