Nyuma yo gukatirwa igihano cy’urupfu, umucamanza yategetse ko gikurwaho habura amasaha make ngo yicwe.

0
238
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uyu mugabo witwa Daniel Lewis Lee uregwa ibyaha byo guhitana umuryango w’abantu batatu muri Amerika imirambo yabo akayita mu kiyaga, yari yakatiwe igihano cy’urupfu rwari kuzaba ejo kuwa mbere ariko umucamanza yahagaritse icyo gihano igitaraganya urwo rupfu.

Amwe mu makuru dukesha ikinyamakuru mpuzamahanga BBC Kivuga ko umucamanza Tanya Chutkan yavuze ko hari ibitararangira mu kirego cy’ubucamanza kuri uyu mugabo wari ugiye kwicwa atewe urushinge.

Lewis Lee yahamwe n’icyaha cyo kwica umuryango w’abantu batatu muri leta ya Arkansas mu 1996.

Minisiteri y’ubutabera yahise ijuririra icyemezo cy’umucamanza Tanya Chutkan.

Bwana Lee yagombaga guhabwa igihano cyo gupfa mu kwezi kwa 12 umwaka ushize ariko umucamanza ategeka ko byigizayo.

Abandi bantu bagabo bane bakatiwe urwo gupfa n’inkiko zo ku rwego rw’igihugu, kubica byagiye bitinzwa.

Mu myaka 17 ishize, umucamanza yigijeyo itangwa ry’igihano cy’urupfu habura amasaha macye ngo gitangwe, kuva icyo gihe nta wundi uricwa mu bakatiwe iki gihano.

Bwana Lewis Lee ni umuzungu w’ibitekerezo bishyira hejuru abera (white supremacist) wakoreye iyicarubozo maze akica umuryango w’abantu batatu imibiri yabo akayijugunya mu kiyaga.

Mu 1996, Lewis Lee n’undi mugabo witwa Chevie Kehoe, barezwe kwiba intwaro, kwiba no kwica William Mueller, umugore we Nancy n’umwana wabo Sarah w’imyaka 8.

Mu 1999 Lewis Lee yakatiwe urwo gupfa, naho Chevie Kehoe akatirwa gufungwa burundu.

Uyu yagombaga kuba yarahawe igihano cyo gupfa mu kwezi kwa 12 nyuma yo guhamwa n’icyaha.

Ibi byatindijwe n’uko urukiko rwari rwabujije ko ahabwa iki gihano.

Earlene Peterson, umukobwa we, umwuzukuru we n’umukwe we (umugabo w’umukobwa we) bishwe na Lewis Lee, gusa yanze ko uyu mugabo yicwa.

Umwaka ushize yabwiye CNN ati: “Byateza isoni umukobwa wanjye kuba hari umuntu wakwicwa kubera we.”

Kwica Lewis ni kimwe mu bihano by’urupfu biteganyijwe guhabwa abantu bane muri uku kwezi kwa karindwi n’ugutaha kwa munani muri Amerika. Ni abagabo bane bahamijwe ibyaha byo kwica abana.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here