Nyuma yo gusura ibihugu 101 ,yemeje ko u Rwanda aricyo gihugu gifite isuku kurusha ibindi ku isi.

0
231
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo witwa Drew Binsky ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter amaze kwamamara kubera intego yihaye yo gusura ibihugu byose bigize isi.

Nyuma yo gusura ibihugu 191 yemeje ko u Rwanda aricyo gihugu gifite isuku kurusha ibindi byose yagezemo.

Muri videwo yashyize kuri twitter agira ati,’’Igihugu gifite isuku kurusha ibindi ku isi mu bitekerezo byanjye ni u Rwanda.Nagize amahirwe yo gusura u Rwanda inshuro ebyiri,ubwo mperukayo hari mu mezi make ashize’’.Akomeza agira ati,’’nta mwanda na muke nabonye mu muhanda’’.

Akomeza avuga ko ibi biterwa ahanini na gahunda y’Umuganda ,aho Abanyarwanda bahurira hamwe bagakora isuku buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi.

Uyu mugabo yagenze ibihugu byo ku migabane yose kuva muri 2012 kandi aho ageze agenda ahifotoreza aganira n’abaturage baho, ibyo ahabonye akabisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu mafoto na videwo.Muri Sudani y’Epfo yagaragaje ko abaturage baho ari barebare cyane.

Binsky yatangaje ko haba abantu barebare muri Sudani y’Epfo

Uko yatondetse ibihugu bigira isuku kurusha ibindi ni muburyo bukurikira

1.Rwanda

2.Singapole

3.Iceland

4.New Zealand

5.Slovenia

Binsky agaragaza ko kubera gutambamirwa n’icyorezo cya coronavirusi asigaje ibihugu bitandatu gusa akaba ageze ku ntego ye dore ko ashaka gusura ibigera kuri 197.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here