Nyuma yo kumenya ko umugabo we amuca inyuma yahise aroga abana be arangije nawe ahita yiyahura.

0
881
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020, mu gihugu cya Kenya, mu mujyi wa Nairobi, umugore witwa Jane Mwende Nguthu ufite imyaka 33 y’amavuko yiyahuye nyuma yo kumenya ko umugabo we amuca inyuma anafata umwanzuro wo kuroga abana be babiri ngo atabasiga mu gahinda.

Mwenda ngo ntabwo yashakaga gusiga abana be babiri umwe w’umuhungu w’imyaka irindwi n’umukobwa w’imyaka itatu, mu gahinda yatewe n’umugabo we wahoraga amuca inyuma, yahisemo guhita abaroga kugira ngo bapfe mbere y’uko yiyahura.

Mbere yo kwimanika akoresheje umugozi w’icyuma, yari yabanje gufata uburozi ariko ntibwamwica.

Iyi nkuru dukesha Nairobi news ivuga ko abo bana, babashije gusimbuka urupfu babifashijwemo n’abaturanyi bumvise barimo kurira bahita babajyana ku bitaro bikuru bya Kamarock.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Jane Mwende mbere yo kwiyahura yanditse ubutumwa abusiga mu cyumba bararamo, asobanura impamvu zatumye akora icyo gikorwa avuga ko adashobora kwihanganira ihohoterwa n’ubuhemu akorerwa n’umugabo we kandi ko azajyana n’abana be kugira ngo ahe isomo rikomeye umugabo we.

Mu iperereza ryakozwe, umugabo we witwa Edmund Maubi yemeye ko yagiranye amakimbirane n’umugore we kuko umunsi wose batari bavuganye ariko atangazwa nuko ashobora gukora ikintu nk’icyo cyo kwiyambura ubuzima adasize n’abana be.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro, Polisi nayo ikaba yahise itangira iperereza kugira ngo bamenye byinshi kuri iki kibazo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here