Nyuma yo kwaka Sugira Ernest ko yamutera inda, Noella yabwiye itangazamakuru amagambo ashimangira ibyo yasabye

0
310
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umukobwa w’umuhanzi kazi uzwi mu ndirimbo gakondo, yasabye Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest ko yamutera inda ubwo yaramaze gutsinda igitego cyatumye ikipe y’Amavubi ijya muri 1/4 yongeye ashimangira ko ibyo yavuze atibeshye.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na ISIMBI TV ariyo dukesha iyi nkuru, yavuze ashize amanga ko ari umufana w’akadasohoka wa Sugira kandi ko rwose amukora ku mutima.

Yakomeje avuga ko kuba afana Sugira yumva yamuha impano ikomeye nk’umufana we kandi ko nta mpano iruta kubyarira akana umuntu.

ISIMBI TV yabajije uyu mukobwa icyatumye ashyira kumbuga ririya jambo kuri uriya munsi Sugira atsinda igitego. Mu mgambo ye yuzuye isoni yabivuze akoresheje imvugo y’ubusizi.

Agira ati: “Hari igihe umuntu wumva ngo yagabiye undi inka cyangwa ikindi kintu gitandukanye,ariko kuba wabyarira umuntu ni ikintu gihebuje cyane.Nafashwe n’amarangamutima numva ntayindi mpano namuha..gusa wenda nzayivunjamo ikindi kintu”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here