Olivier Nizeyimana washinze Volcano akanayobora Mukura, yahembwe na FC Barcelona nk’umufana wayo w’Imena.

0
3837
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nk’uko Bwana Olivier Nizeyimana yabisangije abamukurikirana ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram,yahawe ishimwe rya seritifika ihabwa gusa abafana b’Imena b’iyi kipe yo muri Esupanye.

Iyi seritifika yanditswe mu rurimi rw’Igikatala (Catalan) ,gikoreshwa mu ntara ya Katalunya,FC Barcelona ibarizwamo. Kandi igaragaraho umukono wa Perezida wa FC Barcelona, Bwana Josep Maria Bartomeu.

Tugenekereje guhindura mu Kinyarwanda amagambo agaragara kuri iyi seritifika agira ati “Mu rwego rwo guha agaciro uburyo ushyigikira ikipe yawe,FC Barcelona itewe ishema no kuguha seritifika yo mu rwego rw’abafatanyabikorwa ba FC Barcelona.

Ku isi yose Barcelona ifite abafana bahawe izi seritifika ibihumbi 80 gusa.Uri muri iki kiciro ahabwa akazina ka “Socio”.Abafana bari muri uru rwego bafatwa nk’abafatanyabikorwa ba buri munsi kuri iyi kipe.

Iyi ni yo seritifika Bwana Olivier Nizeyimana yahawe

Bivugwa ko Bwana Olivier Nizeyimana ari we uri muri uru rwego wenyine mu Rwanda.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here