OMS ifite impungenge ku rukingo rwa covid-19 Abarusiya bashyize hanze

0
695
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS wagaragaje impungenge ku rukingo rwa Coronavirus u Burusiya buherutse gutangaza ko bwakoze, ndetse ko buri gutegura uko rwatangira gukoreshwa ku bakora mu nzego z’ubuzima.

OMS yatangaje ko yashyizeho amabwiriza y’uburyo inkingo zikorwa n’uko zemerwa kandi urw’u Burusiya ngo ntirwabyubahirije.

Umuvugizi wa OMS, Christian Lindmeier yavuze ko ubusanzwe urukingo kugira ngo rwemezwe rugomba gusuzumwa inshuro eshatu, rukageragezwa kugira ngo byemezwe niba rukora.

Yavuze ko kuvuga ko wakoze urukingo ari ikintu cyiza ariko kuvuga ko wakoze urukingo rwujuje ibisabwa byose ngo ni ibyo kwitondera.

Ati “Hari amabwiriza kandi agomba gukurikizwa kugira ngo twizere ko urukingo cyangwa se umuti wabonetse kandi ushobora kwifashishwa.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi ni ukugira ngo turebe niba hari ingaruka kuko hari ubwo ingaruka zawo zanaba nini kurusha akamaro kawo.”

U Burusiya bwatangaje ko mu Ukwakira buzatangira gukingira abaturage bose bifashishije urwo rukingo. Ibindi bihugu nka Philippines nabyo byashimye u Burusiya ndetse binasaba ko byahabwa kuri urwo rukingo.

Ku rubuga rwa OMS hagaragaraho urutonde rw’inkingo 25 ziri gusuzumwa ndetse n’izindi 139 zikiri ku isuzumwa ryo ku rwego rwa mbere.

src:igihe.com


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here