OMS/WHO yatangaje kandi iburira Leta ziri kujya munzira ishobora gutuma zitabasha guhangana na Coronavirus.

0
119
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko icyorezo cya coronavirus kizaba “kibi cyane kurushaho” za leta zo ku isi nizinanirwa kugira icyo zikora gihamye kurushaho.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, umukuru wa OMS, yavuze ko “ibihugu byinshi cyane biri kwerekeza mu cyerekezo kitari cyo”.

Yongeyeho ko umubare w’abanduye coronavirus uri kwiyongera mu bice by’isi aho ingamba zagaragaye ko ziyirwanya zitari gukurikizwa.

Umugabane w’Amerika ubu ni wo zingiro ry’iki cyorezo. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziyongereyemo ubwandu, mu gihe hakomeje ubushyamirane hagati y’impuguke mu buvuzi na Perezida Donald Trump.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyashegeshwe bikomeye n’iki cyorezo, aho abarenga miliyoni 3,3 bamaze kuyandura.

Muri abo, abarenga 135,000 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Mu kiganiro ejo ku wa mbere yakoreye ku cyicaro cya OMS i Genève mu Busuwisi, Dr Tedros yavuze ko “ubutumwa bw’uruvange butangwa n’abategetsi” buri gukoma mu nkokora icyizere rubanda yakagiriye inzego z’ubuvuzi mu kugerageza guhagarika iki cyorezo.

Yagize ati: “Iyi virusi iracyari umwanzi nimero ya mbere ku muntu, ariko ibikorwa bya leta nyinshi n’abantu ntabwo bigaragaza ibi”.

Dr Tedros yavuze ko ingamba nko guhana intera, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa aho bikwiye, zigomba kwitabwaho bikomeye.

Yaburiye ko “nta gusubira mu bihe bya kera twari tumenyereye bizabaho mu gihe cya vuba aha”.

Ati: “Niba iby’ingenzi bidakurikijwe, hari uburyo bumwe gusa iki cyorezo kizitwara. Kizagenda kiba kibi cyane kurushaho”.

Dr Mike Ryan, ukuriye ubuvuzi bwihutirwa muri OMS, yavuze ko koroshya zimwe mu ngamba za ‘guma mu rugo’ ku mugabane w’Amerika no gufungura ahantu hamwe na hamwe byatumye “ubwandu bwiyongera cyane”.

Amerika y’amajyepfo yemeje ko abantu barenga 145,000 bamaze kwicwa na coronavirus muri icyo gice, nubwo umubare nyawo byemezwa ko uri hejuru kurushaho kubera ko nta bikoresho bihagije byo kuyipima bihari.

Kimwe cya kabiri cy’izo mpfu zabonetse muri Brazil, aho Perezida Jair Bolsonaro yanze ko hakurikizwa ingamba zikaze zo kurwanya ubwandu bw’iyo virusi.

Dr Ryan yavuze ko gufunga ahantu hanini byagira ingaruka zikomeye ku bukungu, ariko avuga ko ingamba za ‘guma mu rugo’ mu bice bimwe na bimwe zishobora gucyenerwa mu kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu.

Yasabye za leta gushyiraho ingamba zumvikana neza kandi “zihamye”, yongeraho ati: “Abaturage bagomba gusobanukirwa, kandi bigomba kuborohera ko bazikurikiza”.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here