Padiri wa 4 muri diyoseze ya Butare yabivuyemo ararongora

0
560
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Hari amakuru avuga ko muri Diocese Gatolika ya Butare undi mupadiri witwa Gasana nawe yasezeye agahitamo gushinga urugo.

Muri iyi diyoseze ubwo yaba abaye padiri wa kane mu myaka irindwi uvuye mu gipadiri akanarongora.

Ubusanzwe abasaseridoti basezerana kwiha Imana ubuziraherezo ntibigere bashaka .Nyamara mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye ku isi hagiye humvikana aba padiri babishingukamo bakajya kubana n’abo bihebeye.

Ntiwazwi neza igituma muri diyoseze runaka ariho hakiganza abava muri uyu muhamagaro bagashinga ingo .

Hagiye havugwa kenshi ko Kiliziya Gatolika ishobora kuzakora amavugurura maze ikemerera abashumba bayo kuba abashaka bakubaka ingo ariko nta gihe kizwi aya mavugurura yazatangira.

Usibye abapadiri kandi muri iri dini haba abihayimana b’aigitsinagore(aba ma soeur) nabo bakaba batubaka ingo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here