Papa Francis yasomeye Misa muri kiliziya yambaye ubusa kubera ikibazo cya Coronavirus

0
1004
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Papa Francis yasomeye Misa muri Kiliziya itarimo umuntu n’umwe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi muri iki gihe.Dore ko mu gihugu cy’Ubutariyani ariho hari abantu benshi bamaze guhitanwa na kino cyorezo. Ni mugihe I Roma ubwaho abagera kuri barindwi (7) bamaze kugaragaraho kino cyorezo.

Mu busanzwe buri cyumweru kibanziriza Pasika kiliziya gatolika yizihiza umunsi mukuru wa Mashami cyane cyane I Roma,aho abaturage baturutse impande zose bahurira muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero intumwa(St Peter’s Basilica) bagakurikira igitambo cya Misa kiyobowe na Nyirubutungane Papa Francis .

Mashami akaba ari igihe Abakirisitu Gatolika bazirikana uko Kristu yinjiye i Yeruzalemu nk’Umwami, akakirwa mu byishimo byinshi. Rubanda rwose rugasasa imyambaro n’amashami mu nzira, bakayazamura bagira bati “Hozana Hozana Hozana! Nahabwe impundu uje mu izina rya Nyagasani,ni we Mwami wa Israheli!

Nanone icyumweru cya Mashami gifatwa nk’icyumweru cy’Ububabare dore ko aribwo Abakirisitu Gatolika batangira Icyumweru Gitagatifu, aho bazirikana Ububabare bwa Nyagasani mu buryo bwihariye. Nkuko ikinyamakuru dailymail dukesha iyinkuru kibitangaza,gitangaza ko kuriki cyumweru umunsi mukuru wa Mashami utizihijwe nkuko bisanzwe.Ibi bikaba byatewe nuko isi yose muri rusange ihangayikishijwe n’ikibazo cya Coronavirus yugarije isi,aho abaturage bose basabwa kuguma mungo zabo kugirango birinde gukwirakwiza iki cyorezo. Ibi bikaba byatumye nyirubutungane Papa Francis atura igitambo cya Misa ntabandi bakirisitu bahari uretse gusa abamufashaga mugutura iki gitambo cya Misa.

Ubutariyani kikaba aricyo gihugu K’Umugabane w’iburayi kimaze kugira abantu benshi bahitanywe niki cyorezo,dore ko abagera ku bihumbi 15,362 aribo bamaze gupfa.

Abakirisitu gatolika ku isi hose tubifurije kwinjira neza mucyumweru gitagatifu bazirikana ububabare bwa kirisitu,ariko bakurikiza amabwiriza ya Leta muburyo bwo guhashya iki cyorezo cya “Coronavirus”.Ni wirinda uzaba urinze na mugenzi wawe !


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here