Papa Francis yunamiye Georgy Floyd anasengera abazize ubwicanyi bushingiye kuruhu

0
120
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Papa Francis uyu munsi yunamiye Georgy wishwe urupfu rw’agashinyaguro, yishwe n’ushinzwe umutekano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mujyi witwa Minneapolis.

Ni mu magambo Papa yatangarije mu mujyi wa Vatican kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Kamena 2020, aho yatangaje o urupfu rwa Georgy Floyd ari urupfu rubabaje cyane ndetse ko ari kumusengera n’abandi bose bishwe bazize uko uruhu rwabo rusa.

Yagize ati,” bakundwa bashiki bacu namwe bavandimwe bo muri Leta zunze ubumwe, uyu munsi nifatanije n’urusengero rwa St Paul, Minneapolis ndetse na Leta z’unze ubumwe zose kugira ngo dusengere roho ya Georgy iruhukire mu mahoro kandi nanone tugasabira bariya bose bapfuye bazira ibara ry’uruhu rwabo”

Speaking during his weekly general audience from the Vatican City on June 3, 2020, Pope Francis addressed the unrest in the U.S. following the death of George Floyd on May 25 which has seen clashes between police and protesters, as well as looting, in a number of U.S. cities

ati mureke twese twihanganishe imiryango ndetse n’inshuti zashegeshwe cyane n’uru rupfu rwa Georgy ndetse dusengere amahoro ndetse no kugira urukundo muri abo bavangura abantu bashingiye ku ruhu.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ubu ziri kurangwamo imyigaragambyo itarigeze ibaho mugihe kinini gishize aho bimaze gufata indi ntera kuburyo Perezida Trump ari kunuganuga kuba yakoresha imbaraga za gisirikare kugira ngo ahoshe iyi myigaragambyo.

Derek Chauvin umu ofisiye wishe Georgy Floyd, ubu ari kuri gereza ya Oak Park Heights aho atereje gukatirwa n’urukiko bitewe n’ibyaha yakoze.

Derek Chauvin transported to maximum-security prison: reports ...

Ubu muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika ndetse n’Isi yose intero n’imwe ni Muhagarike kwica abirabura (stop killing blacks) ndetse n’ijambo Georgy yapfuye avuga agira ati “simbasha guhumeka” (I can’t Breather).


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here