Papa wa Diamond ari ku mutakambira ngo amufashe nkuko ari gufasha abandi muri ibi bihe

0
292
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umubyeyi w’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania ndetse no muri Afurika yose,arigusaba umuhunguwe ubufasha kuko ngo amerewe nabi muri ibi bihe.Aganira n’umunyamakuru wo muri Tanzania uyu mubyeyi ubyara Diamond Platnumz yamusabye kumwibuka kuko ari umubyeyi we,akaba yamufasha nk’uko ari kubikorera abandi baturage ba Tanzania.

Nkuko ikinyamakuru umuryango dukesha iyi nkuru kibitangaza kivuga yuko Mzee Abdul Juma sekuru wa Junior Naseeb yavuze ko hari igihe akenera kuvugana n’umuhungu we akamubura akamutumaho Babu Tales umujyanama we mukuru.

“Ntabwo tujya tuvugana gusa rimwe na rimwe tubwira Babu Tale ntabwo wahatira umuntu kugira icyo akora”, ibi byavuzwe na papa wa Diamond Platnumz nyumwa yaho yari yemeye ko agiye kwishyurira abantu 500 ubukonde bw’inzu amezi atatu muri ibi bihe bya guma mu rugo.

” Ntabwo tujya tumarana umwana munini ku buryo ntatinya kuvuga ko yanyibagiwe, Imana itanga imbabazi nawe izamubabarire”.

Nubwo uyu papa wa Diamond ari kumusaba ku mwibuka mu minsi ishize uyu mubyeyi yari yavuze ko atarenganya umuhungu we kuba badahuza ibintu ngo babyumve kimwe ndetse umwaka ushize bari bajyanye mu kiganiro kuri imwe mu ma Radio yo muri Tanzanie.

Si uyu mubyeyi gusa ushinja Diamond kutamufasha kuko no mu minsi ishize Zari Hassan wabyaranye na Diamond aheruka kumushinja ko afasha abandi mu gihe atazi neza uko abana be babayeho ndetse nyuma Diamond Platnumz aza gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kuvugana n’abana yabyaranye na Zari, Tiffat Dangote na Prince Nillah.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here