Pasiteri Bugingo yatwitse Bibiliya kubera ijambo rimwe gusa

0
262
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Pasiteri Aloysius Bugingo washinze itorero rya House Prayer Ministries International, rimwe mu matorero akunzwe cyane muri iki gihugu, yigeze gutwikisha Bibiliya bitewe n’ijambo rimwe gusa.

Ibi yabikoze nyuma yo gusanga hari zimwe muri Bibiliya yavugaga ko ziyobya, bitewe n’amagambo abiri avuga ku mwuka wera, yemeje ko ahabanye.

Mu Cyongereza, harimo Bibiliya zasohotse mu bihe bitandukanye, zirimo iy’Umwami Yakobo (King James Version) ndetse n’Inkuru Nziza (Good News). Iyo uru rurimi rusobanuwe mu Kinyarwanda, ‘Holy Spirit’ ni ‘Umwuka Wera’ na Holy Ghost ni ‘Umwuka Wera’.

Pasiteri Bugingo ntabwo yemeye ko ijambo ‘Ghost’ ryaba umwuka wo guhuza n’Umwuka Wera kuko ngo ijambo ‘Ghost’ rivuga imyuka mibi. Ntabwo yishimiye uburyo muri Bibiliya, ijambo ‘Holy Ghost’ ririmo inshuro 99, mu gihe ‘Holy Spirit’ ryo rizamo inshuro zirindwi.

Yemeje ko abakoresha ubu bwoko bwa Bibiliya ari ‘Abaramyi b’Umubisha’. Ku bw’izo mpamvu, yategetse abayoboke be gufata ubwo bwoko bwa Bibiliya bubiri, bakabushyira mu muriro.

Byavuzwe ko Pasiteri Bugingo yakomeje gutwika Bibiliya, bigera aho Aloysius Kiiza Matovu na Semugooma Francisco basanzwe ari abavugabutumwa, bajya kumurega mu rukiko. Aba bombi bavuze ko icyo bashaka ari uguhagarika uyu Pasiteri, ntakomeze kuzitwika kandi zizakenerwa n’abakiri bato.

Pasiteri Bugingo Aloysius afite abayoboke benshi

Itorero rya House Prayer Ministries International riri mu matorero akunzwe cyane muri Uganda, kuko ngo mu bihe bisanzwe, ryakira abantu bari hagati y’ibihumbi 3000 – 6000 ku munsi. Mu iteraniro ryo ku Cyumweru, risengeramo abari hagati y’ibihumbi 10,000 na 15,000 nk’uko Pasiteri Bugingo yabyitangarije.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here