Pasiteri Ezra Mpyisi ntiyemeranya n’abasaba Imana ngo yirukane Coronavirus

0
472
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umukambwe Pasiteri Ezra Mpyisi wamamaye cyane mu ivugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, yavuze ko abirirwa basenga ngo Imana yirukane icyorezo cya Coronavirus baba bashaka kuyishinja ko ariyo yakizanye kandi idashobora guteza abantu ibyago.

Pasiteri Mpyisi yamenyekanye kubera uko avugamo ubutumwa bw’Imana mu buryo butandukanye n’ubwari bumenyerewe ndetse akaba amaze imyaka ikabakaba 70 avuga ubutumwa.

Uyu muvugabutumwa yatangaje ko ibihe Isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya COVID19, bitagomba gufatwa nk’igihano cy’Imana ku batuye Isi, ahubwo ko ari ingaruka z’icyaha satani yakoze.

Yagize ati “Imana ntihana, ku Mana nta kibi kihakomoka, ku Mana hakomoka ibyiza gusa gusa noneho ikibi kigakomoka kwa Satani. Coronavirus si igihano ni ingaruka y’ibibi umuntu akora Imana ikamubabarira agakomeza agakora ibibi.”

Pasiteri Mpyisi avuga ko abasenga bavuga ngo Imana yirukane iki cyorezo baba bashaka kuyishinja ko ariyo yazanye Coronavirus ngo yice abantu kandi Imana nta kibi igira.

Yagize ati “Birababaje kuba Abapasiteri, Abapadiri cyangwa aba-Sheikh basenga ngo Imana yirukane Coronavirus. Niyo yayizanye se ? niba uvuga ngo Imana yirukane Corona waba uyishinje ko ariyo yayizanye.”

Avuga ko iyi Si turimo itakiri yayindi Imana yaremye kubera ibyaha by’abantu. Ni ibintu bigaragara muri Bibiliya mu gitabo cy’Intangiriro, igice cya Gatandatu.

Kuva ku murongo wa mbere kugeza ku wa “Abantu batangiye kugwira mu isi babyara abakobwa, abana b’Imana bareba abakobwa b’abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose.”

Hakomeza ahagira ahati “Uwiteka aravuga ati Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri. Muri iyo minsi abantu barebare banini bari mu isi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b’Imana bamaze kurongora abakobwa b’abantu babyarana na bo abana, ari bo za ntwari za kera zari ibirangirire

“Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima.”

Pasiteri Mpyisi avuga ko iki cyorezo kiva kwa satani kuko ari umugome ariko Imana ikaba ifite ububasha bwo kuyikumira gusa ikaba ivuga abantu bakanga kuyumvira.

Src:Ukwezi


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here