Pasiteri wasengeye umukobwa ngo igitsina cye kizakundwe n’umugabo yagize ibyo atangaza kuri Video yacicikanye hanze.

0
154
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Fanny Pasiteri wo mu itorero rya “Born Again” akaba yarabaye pasiteri avuye mu babikira, ubu yamenyekanye hirya no hino ku mbugankoranyambaga bitewe na videwo yashyizwe hanze ari gusengera umukobwa ugiye gukora ubukwe akageraho asengera n’igitsina cye.

Nyuma yo kugaragara muri iyi videwo asengera igitsina cy’uyu mukobwa byatumye itangazamakuru rigerageza ku mwegera ngo agire icyo avuga kuri iri sengesho yazamuye.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru kitwa Ukwezi, ubwo Fanny yasurwaga n’umunyamakuru yemeye ko ririya sengesho ari irye ariko icyamubabaje ni uko yabonye ko nta banga urubyiruko rw’ubu rigira.

Amwe mu magambo dukesha nanone umuryango.rw agaragaza imbamutima za Fanny kuri ririya sengesho we mu magambo ye.

Ygize ati: “Iriya video ntabwo yanteye ikibazo kuko yafatiwe muri Bridal shower kandi iyo bayitegura uba ugiye kwigisha umukobwa uko yazaba umugore mwiza w’ejo hazaza.

Nkanjye nka pasiteri iyo mpuye n’abagabo banganiriza ku mabanga yo mu buriri ko bitameze neza.

Muri iyi minsi dufite urubyiruko rutagira ba nyirasenge n’ababyeyi babo.Iriya Bridal Shower yabereye muri Olphelinat,ntumirwa n’ubarera n’umukozi w’Imana ati uze kwigisha.Byabaye mu gihe gishize ntabwo ari muri iyi minsi.

Arongera ati: “Hariya hari mu cyumba cy’umukobwa nakwita mu ihaniro ry’umukobwa.Habanje inyigisho yari inakomeye kurusha ririya sengesho kuko isengesho ryose umubyeyi yifuriza umwana ibintu byiza.

Habaye inyigisho zimbitse ku mabanga yo mu buriri zatanzwe n’abakozi b’Imana batandukanye…Nyiri ugukwirakwiza iriya video yakasemo agahwanye n’irari rye.

Mu nyigisho zigishijwe zo guhana no guhugura,we yafashijwe na kariya kajambo.Buriya buri wese agira icyo akunda n’ikimunezeza.Nawe mwifurije amahoro n’imigisha kandi nawe akazabera mwiza umugabo we.

Turacyafite akazi kenshi muri iki gihe kuko niba ibintu byarabereye ahantu mu cyumba aho bahuguye umwana w’umukobwa kandi nawe yumva arahugutse ariko umukobwa mugenzi we agafata amabanga akayasuka hanze.Ese uyu mukobwa ushyira amabanga nkaya hanze,mu rugo rwe bizagenda gute?.

Njye narasenze kandi nagombaga gusengera ingingo zose Imana yaremye.Nk’umubyeyi rero w’umudamu numva umugore wese ashinzwe gushimisha umugabo we.Akaba umugore mwiza ku mugabo we n’umugabo akaba mwiza ku mugore we.Nk’umukozi w’Imana sinifuza ko umugore ashaka ejo agasenya.

Asoza agira ati: “Ahubwo nabyare,aheke,akikire ndetse ashimishe umugabo we mu buriri n’ahandi hose amukenera kuko ibyishimo by’umugabo n’umugore we.

Ntabwo byigeze bimbangamira kuko si inyigisho natangaga ahubwo nasengaga kugira ngo imyuka mibi yigireyo habeho ireme ryayo.”

Fanny yasoje yemeza ko iri sengesho rwose hari n’abo ryafashshije yarisengeye bagiye bamuhamagara bamubwira ko ibintu byagenze neza uko yabisengeye.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here