Pasiteri yasabye abakobwa gukuramo amakariso yabo ngo abasengere babone abagabo bitarenze amezi 5 (Ifoto)

1
658
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gihugu cya Tanzania hongeye kuvugwa undi mupasiteri waciye ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aho ngo yasabye abakobwa bari baje ngo abasengere gukuramo amakariso bambaye akabasengera ngo babone abagabo mu gihe kitarenze amezi 5.

Pasiteri Kelvin M Bwalya uzwi nka Prophet Straight One wo mu itorero ryitwa Direct Word,yasabye aba bagore bo mu itorero rye kuzana amakariso bambaye akabasengera bakabona abagabo.

Mu nama yahuje uyu mupasiteri n’abagore 84 basengera mu itorero rye ngo 48 bahise bamuha amakariso bari bambaye arayasengera arongera ahita ayabasubiza ndetse abasezeranya ko mu mezi 5 bose bazaba babonye abagabo.

Gusa ngo akimara ku basengera yabahaye icyitonderwa ko nta muntu numwe wemerewe gushyira hanze ibyavugiwe muri icyo cyumba basengeragamo.

Gusa umwe mubari bari gusengerwa yaje gushyira ku mbuga nkoranyambaga uburyo pasiteri yatse amakariso bagenzi be bari bambaye ngo babashe kuzabona abagabo.

Uyu mupasiteri yahise ajya mu mazi abira kuko kuri iki cyumweru atagiye kubwiriza gusa abakozi be bavuze ko yerekeje mu ivugabutumwa ahitwa Livingstone.

Mu ukuboza umwaka ushize,umupasiteri w’ahitwa Ndola muri Zambia yakoze agashya asaba abagore babuze abagabo n’abatabyara ko bagura amakariso yasizwe amavuta akabakorera ibitangaza ku makwaca 250 imwe.

Abagore biganjemo abakire bahise batanguranwa kugura aya makariso yasizwe amavuta.

Polisi yahise itera uyu mupasiteri imubuza gukomeza gutuburira abantu nyamara ngo ubu bujura bwahagaze abagore 90 bamaze kuyagura.

Umupasiteri yasabye abakobwa bashaka...

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here