Perezida Bolsonaro yategetswe kwambara agapfukamunwa

0
73
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida wa Buresili Bolsonaro Jair yategetswe n’umucamanza kwambara agapfukamunwa igihe ari mu ruhame mu murwa mukuru Brasilia.

Uyu muperezida yagiye anengwa gukerensa akaga gaterwa na coronavirusi dore ko ubwo iki cyorezo cyadukaga yavuze ko ari nk’ibicurane.

Buresili nicyo gihugu cya kabiri gifite umubare munini wabanduye coronavirusi dore ko kuri ubu abarenga miliyoni 1.1 bamaze kugaragaraho ubwandu bwa Covid-19.Ku mwanya wa mbere hagaragaraho Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Bolsonaro yagiye agaragara mu ruhame nta gapfukamunwa yambaye ndetse anasuhuza abantu.Hari naho yagaragaye akorora adapfutse umunwa ahandi agaragara yitsamura

Umuyobozi w’akarere Perezida abamo yashyizeho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa ndetse n’ibihano by’amande kubatabyubahirije.Umucamanza Renato Borelli yemeje ko Perezida nawe agomba kwambara agapfukamunwa kuko atihariye kandi avuga ko umuyoboziutazakambara azacibwa amande angana na reais 2000 ,amafaranga akoreshwa muri Buresili.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here