Perezida wa Tchad Idriss Deby yagizwe Marechal.Dore icyo yakoze ngo ayihabwe

0
305
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Inteko Ishinga Amategeko ya Tchad, kuri uyu wa Gatanu yatoye umwanzuro wo kuzamura mu ntera Perezida w’iki gihugu, Idriss Deby Itno, akagirwa ‘maréchal’.

Ibi byatumye aba Umukuru w’Igihugu wa gatatu wageze ku ntera ya maréchal muri Afurika yo hagati, nyuma ya Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaïre, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Jean-Bedel Bokassa wayoboraga Centrafrique.

Ingingo ya mbere y’uwo mwanzuro ivuga ko Idriss Déby Itno, yazamuwe mu ntera y’icyubahiro akagirwa maréchal kubera ibyo yakoreye igihugu ndetse n’intsinzi nyinshi za gisirikare yagezeho yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Perezida Idriss Déby yagiye ku butegetsi tariki 4 Ukuboza 1990, ayoboye abarwanyi bahiritse ku butegetsi Perezida Hissène Habré. Kuba icyo gihe yahanganye bikomeye n’imyivumbagatanyo y’ingabo, akenshi afashijwe n’u Bufaransa mu bya gisirikare. U Bufaransa bufite ibirindiro i Ndjamena, bwamurwanyeho inshuro nyinshi.

Ingabo za Tchad kandi zikomeje kugira uruhare rukomeye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba mu gace ka Sahel irimo Boko Haram. Tchad ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 15, barimo miliyoni 6.5 bari mu bukene.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here