Perezida Idriss Déby wa Tchad yapfuye arashwe n’abamurwanya

0
1944
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere by’amasasu yarashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Urupfu rwe rwatangarijwe kuri Televiziyo y’Igihugu nyuma y’amasaha make byemejwe ko yatorewe kuyobora iki gihugu muri manda ya gatandatu.

Muri aya matora yarangiye kandi abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari banze kwitabira ayo matora. 

Uwari ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Bwana Déby yavuze ko Perezida yajyaga kwishimana n’abamushyigikiye, ariko ubu muri icyo gihe akaba yari ari kumwe n’ingabo barwanya intagondwa bicyekwa ko ari ho yarasiwe

Igisirikare cya Tchad cyari cyavuze ko cyasubije inyuma inyeshyamba zari zikataje mu mpera y’icyumeru gishize, cyicamo izirenga 300 – umubare udashobora kugenzurwa mu buryo bwigenga.

Itno wari ufite imyaka 68, yagiye ku butegetsi amaze gukora Coup d’État ku wa 2 Ukuboza 1990 afashijwe n’u Bufaransa, maze ahirika Hissène Habré. Yari aherutse kwiha ipeti rya Maréchal.

Apfuye nyuma y’iminsi mike bivugwa ko umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wifatanyije n’undi w’imbere mu gihugu yiyemeza guhirika ubutegetsi bwe. Ni urugamba rwatangiye nyuma y’amatora yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi ari nayo Itno yari yatsinze n’amajwi 79,32%, aho yaje imbere ya Albert Pahimi Padacké wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Ibintu byatangiye gufata indi ntera icyo gihe bigeza n’aho mu minsi ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bisabye abaturage babyo kuzinga utwangushye bakava muri Tchad vuba na bwangu.

Mu Cyumweru gishize byavugwaga ko abarwanyi ba FACT bari hafi kugera mu Murwa Mukuru i N’Djamena, icyo gihe ngo baburaga ibilometero 220 gusa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here