Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri ‘Black Lives Matter’ n’ivangura rikorerwa abirabura

0
173
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri iki gicamunsi cyo ku itariki 10 Nyakanga ,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa Instagram.

Ni ikiganiro cyanaciye kuri Televiziyo y’igihugu no ku bitangazamakuru bya RBA.Ababazaga bari ku nteko ishingamategeko i Kimihurura mu gihe Perezida wa Repubulika yari mubiro bye.

Mu kiganiro cyahuriyemo abakoresha izi mbuga nkoranyambaga ,Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye byiganjemo cyane ibijyanye n’imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye.

Abajijwe mu rurimi rw’icyongereza icyo yavuga ku nkubiri ya Black Lives Matter igamije guharanira uburenganzira bw’abirabura,Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bw’abirabura bufite agaciro kandi bwakagize kuva mu ntangiriro.

Yakomeje avuga ko ivangura ritaba mu yindi migabane gusa ahubwo no muri Afurika rihaba kandi hari n’abanyafurika batotejwe n’abandi banyafurika.

Cyakora yavuze ko nubwo iyi nkubiri ifite akamaro atari ryo herezo ry’ivangura rikorerwa abirabura.Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira ko nta buzima bufite agaciro kurusha ubundi anisunga imyemerere ya gikirisitu aho yagaragaje koUmuremyi w’abantu ataba yararemye abantu abasumbije abandi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here