SANGIZA ABANDI IYI NKURU
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ,Perezida Kagame yabajijwe ku rupfu rwa Kizito Mihigo.
Abajijwe n’umunyamakuru wa RFI icyo avuga ku rupfu rw’uyu muhanzi ,Umukuru w’igihugu yasubije uyu munyamakuru ko niba ataranyuzwe n’ibisobanuro binyuranyije byagiye bisubirwamo,nta nyungu zo kumusubiza kuko n’ubundi ashobora kutanyurwa.
Perezida Kagame kandi yavuze ko inama y’Abaminisitiri izaterana iki cyumweu ikareba niba gahunda ya Guma mu Rugo izakomeza. Ngo hazagenderwa ku nama za Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’uko ibintu bizaba byifashe.
SANGIZA ABANDI IYI NKURU