Perezida Kagame yashyizwe ku rutonde rw’abaza ku isonga mu gukoresha cyane urubuga rwa Twitter

0
302
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashyizwe ku rutonde rw’Abakuru b’ibihugu bakoresha cyane urubuga nkoranyambaga rwa twitter cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya covid-19

Ibi byasohowe mu bushakashatsi buheruka gukorwa bugasesengura uburyo abayobozi b’isi aba za guverinoma ndetse n’imiryango mpuzamahanga batangaza amakuru babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko konti ya Kagame ari imwe mu ikora cyane aho 74% bw’ubutumwa (tweets) 2125bwasubizaga mu buryo butaziguye ibibazo by;abakoresha twitter.

Perezida Kagame,Minisitiri w’intebe wa Norvege Ersa Solberg na Perezida Felix Tschisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bakoresha urubuga rwabo ahanini baganirira mu ruhame n;ababakurikira.
Perezida Kagame ni we wa kabiri ukurikiranwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Saharanyuma ya Muhammadu Buhari wa Nijeriya.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here