Perezida Kagame yavuze icyo yiteze kuri perezida Ndayishimiye, na dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

0
1285
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida w’u Rwanda yagize icyo avuga ku itorwa rya Evariste Ndayishimiye mu Burundi ubwo yabazwaga niba rishobora guhosha umwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi nk’uko byagenze muri Congo ku itorwa rya Felix Tshisekedi , ndetse agaruka ku gusubukura iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana .

Ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro kirerekire aherutse kugirana na Jeune Afrique nk’uko bigaragara muri numero yacyo iheruka iri ku isoko kuva ku itariki 28 Kamena .

Ku itorwa rya Evariste Ndayimiye nka Perezida mushya w’u Burundi , wasimbuye Nyakwigendera Pierre Nkurunziza , ku buyobozi bwe , imibanire y’ibihugu byombi yakunze kurangwa na gatebe gatoki .

Yagize ati : ” Iteka twifuje gusubiza mu buryo umubano wacu n’u Burundi , muri rusange , turashaka kugirana umubano w’amahoro , ndetse n’abandi baturanyi bacu kimwe n’ibihugu biri kure yacu , Mu by’ukuri twagize amahirwe yo kubona uwo mutuzo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’urugero .

Ubwo ubuyobozi bwahindukaga …. itorwa rya perezida mushya ryazanye umwuka mushya hagati y’ibihugu byacu”.

Yongeyeho ko Perezida Felix Tshisekedi yahoze yifuza ubutwererane akagaragaza ubushake bwo gutuma iyo mikoranire ishoboka kandi u Rwanda rubyishimira kandi bazakomeza gukora ku buryo ubwo butwererane burushaho gukomera .

Yakomeje agira ati : ” Reka twizere ko ahari no mu Burundi bizamera kimwe . Ariko ibyo ntabwo bishingira gusa ku kuba ari byo nifuza , ahubwo bigomba no gushingira no ku cyo ubuyobozi bw’u Burundi bwifuza kugirango twese hamwe tubashe guhindura ibintu . “

Yakomeje avuga ko iyi ari yo ntego y’u Rwanda . Ati : ” Intego yacu ni uguharanira imibanire myiza n’abaturanyi bacu . “

Dosiye y’ihanurwa Habyarimana

Jeune Afrique iti : ” Mwasubiza iki abantu bamwe mu Bufaransa batekereza ko mudakunda igihugu cyabo cyangwa ururimi rwabo kubera uruhare iki gihugu cyagize muri jenoside ? “

Mu gusubiza Perezida Kagame yagize ati : ” Ahubwo se kuki bumva njyewe , wakagombye gukunda iki cyangwa kiriya ngomba gukunda u Bufaransa cyangwa ururimi rwabo ? hashobora kuba hari impamvu ari byo baba banyiteze ? “

Ntabwo nkunda kumva umuntu ambwira : ” Ugomba kundeba , ugomba kunyishimira , ugomba kumfata nk’umukiza wawe , oya ibyo simbikunda .

Ibyo ntekereza ni kimwe n’abandi bantu bose , ….. kandi benshi muri abo bantu baba ari abakirisitu..bavuga ko ibiremwa byose byaremwe n’lmana bigomba kureshya , .. ibyo nibyo bambwira buri gihe , ariko nyuma bakambwira bati urabizi , … uri uwahariya ( hasi ) ariko twe turi hariya ( hejuru ) , so , ibyo simbikunda , byanteje ibibazo byinshi ariko nishimira kugira ibyo bibazo kuko ibyo bibazo ni ibibazo byiza . “

lki nyamakuru cyongeye kubaza Perezida Kagame icyo u Rwanda rwakora mu gihe ubutabera bw’u Bufaransa bwabyutsa iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana .

Ati : ” Ni iki kiri muri iyi dosiye gishya abantu barimo baragerageza gushaka uyu munsi kitigeze kivugwaho mu myaka myinshi ishize ? kongera gufungura ikintu cyitaweho , ahari ni ugushaka guteza ibibazo .

Simbyumva … ahari wenda hari uwumva impamvu yo kongera gufungura dosiye , kuyifungura ngo bigende gute ? Na none , urongera kuyifungura nka nde ? ” Umukuru w’igihugu yongeyeho ko niba ibi bintu bidasobanutse bishoboka ko bishobora kuzagira ingaruka mbi ku mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa mu buryo bumwe cyangwa ubundi ku rwego ataramenya,ariko byose bizaterwa n’uko iyo dosiye izivangamo.

Kuri uyu wa Gatanu utaha , itariki 03 Nyakanga 2020 nibwo biteganyijwe ko Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris ruzatanga umwanzuro warwo ku kongera gufungura iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana cyangwa iyi dosiye igashyingurwa burundu .

Ibyavuye mu iperereza riheruka bikaba byaremeje ko indege ya Habyarimana yahanuwe igisasu cya missile cyaterewe mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe , kuwa 06 mata 1994 , bikavugwa yaba yarishwe ku kagambane ka bamwe mu bahezanguni bari butegetsi bwe batifuzaga gusangira ubutegetsi na RPF.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here