Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri

0
523
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa 10 Nzeri yateraniye muri Village Urugwiro.

Ni inama yateraniye muri Village Urugwiro, isuzuma umusaruro w’ingamba zafashwe kuri Coronavirus ndetse n’intambwe zigomba gukurikira. Ntiharatangazwa imyanzuro yayo kuko itaragana ku musozo.

Iyi nama ije nyuma y’uko hari hashyizweho ingamba zikomeye mu nama y’abaminisitiri iheruka zari zigamije kugabanya imibare y’abanduye Coronavirus yari imaze igihe ku muvuduko utari usanzwe kuva umurwayi wa mbere yagaragara mu Rwanda muri Werurwe.

Cyane cyane ishyirwaho ry’isaha ya saa moya nk’isaha ya nyuma buri muturage yagombaga kuba yageze mu rugo rwe, byari byatumye abaturage benshi bayitangaho ibitekerezo binyuranye,harimo n’abavugaga ko ari kare cyane bibagora kuyubahiriza.

Uyu munsi hategerejwe kureba niba muri iyi nama isaha ya saa moya yakongerwa gufatwaho undi mwanzuro.

Uretse ikibazo cya Coronavirus ,kandi nk’uko bisanzwe Perezida wa Repubulika n’abagize inama y’abaminisitiri bategerejweho ko baza kuganira ku zindi ngingo zitandukanye zireba igihugu.

Iyi nama imyanzuro yayo byitezwe ko iri butangazwe mu masaha ari imbere.Turaza kubagezaho ibyayivuyemo byose mu masaha ari imbere


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here