Perezida Kagame:Nta kazi nasabye ko kuba Perezida

0
792
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri iki gicamunsi cyo ku itariki 10 Nyakanga ,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa Instagram.

Ni ikiganiro cyanaciye kuri Televiziyo y’igihugu no ku bitangazamakuru bya RBA.Ababazaga bari ku nteko ishingamategeko i Kimihurura mu gihe Perezida wa Repubulika yari mubiro bye.

Mu kiganiro cyahuriyemo abakoresha izi mbuga nkoranyambaga ,Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye byiganjemo cyane ibijyanye n’imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye.

Abajijwe icyo yavuga ku rugamba rwo kwibohora ndetse nuko kuba Perezida biba bimeze yashimangiye ko atigeze ajya ku rugamba rwo kwibohora agamije kuba Perezida.

Yagize ati,”Ntabwo nigeze mparanira kumuba,sinigeze mbitekereza.Nakoraga ibyo nasabwaga muri uwo mwanya ,hamwe n’abo twari kumwe k’urugamba.”

Yavuze ko kuba Perezida atari akazi umuntu asaba ndetse avuga ko bishoboka buri mwaka hajya habaho undi muyobozi.

Perezida Kagame kandi yavuze ko iyo uri Perezida ukora ibishoboka byose ntihagire uhutazwa atanga urugero rw’uko niyo hari umuturage waburaye aba yumva ari inshingano za Perezida kugira ngo ataburara.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here