Perezida Magufuli yahawe inkoko n’umuturage ku nzira maze nawe aramwitura.

0
704
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yahawe impano y’inkoko n’umuturage ubwo imodoka zari zimutwaye zahagararaga ngo zisuhuze bamusanganiye.

Ibi byabereye mu gace kitwa Somanga gaherereye muri Lindi ,ubwo umusaza wari ufite inkoko mu ntoki yegeraga aho Perezida Magufuli yari aherereye.Magufuli yahise asaba abamurinda kuzana uwo musaza akamwegera.

Uyu musaza yavuze ko ahaye Perezida Magufuli impano y’inkoko ngo ayishyire nyina umubyara kubera ukuntu yamureze ndetse n’akazi akorera igihugu cye.Magufuli washimishijwe n’iyi mpano yahawe ndetse ashima uwayimuhaye anavuga ko ari inkoko nziza.

Ntibyarangiriye aho dore ko Magufuli nawe yahise aha uyu musaza impano y’ibihumbi ijana by’amashiringi akaba ari amafaranga akoreshwa muri Tanzaniya akaba asaga ibihumbi mirongo ine mu manyarwanda.

Magufuli ni Perezida wa gatanu uyoboye Tanzaniya akaba yaratowe muri 2015 ndetse aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ataha.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here