Perezida Ndayishimiye ntiyagaragaye mu nama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu karere

0
1968
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda na Felix Tshisekedi wa DRC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ariko ntiyitabiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wari warayitumiwemo.

Iyi nama yavuzwe mu bihe byashize, ikaba yaratumijwe na Perezida Félix Tshisekedi wa DRC wari wifuje ko abakuru b’ibihugu bagenzi be Kagame Paul w’u Rwanda, Gen Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Yoweri Museveni Kaguta wa Uganda na Joao Lurenço wa Angola bahurira i Goma muri DRC baganire uko ibihugu byabanirana neza.

Iyi nama yaje gusubikwa igitaraganya kubera imyiteguro yariho ikorwa n’ibiro by’abakuru b’ibihugu biteguraga kuzatanga ubutumwa mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye mu kwezi gushize.

Ejo ni bwo hagiye hanze amakuru ko iyi nama iba uyu munsi tariki 07 Ukwakira 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Gusa iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bane ari bo Perezida Kagame Paul w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Joao Lurenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa DRC wanayitumije mu gihe mugenzi wabo Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we atagaragaye.

Ubwo itariki yagombaga kuberaho iriya nama i Goma yari yegereje, ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi byari byatangaje ko n’ubundi Evariste Ndayishimiye atazayitabira.

Icyo gihe Guverinoma y’u Burundi yavugaga ko atari cyo gihe kiza cyo kuba abakuru b’ibihugu ngo bahura mbere y’uko ibibazo by’imibanire hagati ya kiriya gihugu na DRC bishakirwa umuti.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here