Perezida Paul Kagame yishimiye kugira umwuzukuru wambere

0
493
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abinyujije kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, yatangaje ko bishimiye kwakira uyu mwuzukure we ku munsi w’ejo hashize.

Yagize ati “Kuva ku munsi w’ejo,twishimiye cyane kugira umwuzukuru.Mwakoze cyane A&B.Mbega Umunezero !?”.

Umukobwa wa Nyakubahwa perezida Kagame,Ange Kagame, yashyingiranywe n’umukunzi we,Bertrand Ndengeyingoma,kuwa gatandatu,taliki ya 06 Kamena 2019,mu bukwe bwabereye kuri Convention Center.

Kuwa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Kagame yasabwe anakobwa na Bertrand Ndengeyingoma, mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.

Ubwo yari mu kwezi kwa buki n’umugabo we,Ange Kagame yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Twitter ati “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”.

Aya magambo Ange Kagame yavuze ko ari mu Ndirimbo ya Salomo , igice cya 3 umurongo 4. Aya magambo Ange Kagame yayaherekeresheje impeta, umutima, na camera ifotora.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here