Perezida Trump yagizwe umwere ararusimbuka

0
72
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

 

Kuri uyu wa gatatu, Sena ya Leta Zunze z’Ubumwe z’Amerika yagize umwere Donald Trump mu rubanza rwari rwashojwe n’abadepite bashaka kumweguza.

Mu byaha yashinjwaga harimo gukoresha nabi ububasha ndetse no kubangamira inteko.Trump yabaye umuperezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika watakarijwe icyizere nyuma ya Bill Clinton na Andrew Johnson akazaguma kuyobora iki gihugu kugeza manda ye irangiye muri uyu mwaka.

Iyi ntsinzi ya Trump ije benshi bayiteganyaga ahanini kubera ko Sena yihariwe n’Abarepubulike bo mw’ ishyaka rye .Kugira ngo umuperezida yeguzwe bisaba ko 2/3 by’abagize Sena babyemeza.Senateri Mitt Romney ni we wenyine wo mw’ishyaka ry’Abarepubulike wagiye ku ruhande rw’Abademokarate ntashyigikire Donald Trump.Yavuze ko yanze gushyira ishyaka rye imbere y’umutima nama we.

Umuhungu wa Trump witwa Trump Jr. yahise asaba ko uyu Romney yakurwa muri iri shyaka ryigeze kumutora nk’uzarihagararira mu matora ya Perezida muri 2012.Amaso ahanze ku matora akurikira ngo harebwe niba Trump azayatsinda.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here