Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yitabye Imana

0
343
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi yitabye Imana ku itariki ya 08 Kamena 2020 azize indwara y’umutima.


Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rwa guverinoma y’u Burundi Nkurunziza yazize umutima n’ubwo bitavugwaho rumwe kuko bamwe bemeza ko yazize coronavirus.


Umugore we Denise Nkurunziza nawe bivugwa ko amaze iminsi arembye arwaye coronavirus aho ngo yagiye kwivuriza muri Kenya.

Burundi's First Lady Has Released A Song About Couples And ...


Nyabenda Pascal wari ukuriye Inteko Ishingamategeko arahita amusimbura maze azashyikirize ububasha Gen Evariste Ndayishimiye watorewe kuzasimbura Nkurunziza.


Pierre Nkurunziza yaguye mu bitaro bya Karusi akaba yari yaratorewe kuyobora u Burundi muri 2005.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here