Perezida wa Rayon Sadate mu nzira zo kweguzwa

1
249
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amakuru afitiwe gihamya aravuga ko Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate ari mu nzira zo kweguzwa.


Abayobozi b’ama funclubs zigera kuri 40 bari gusinya inyandiko(petitions)zigamije kumusaba gutumiza iteko rusange igamije kumweguza.


Ubusanzwe hakenerwa imikono ingana na 1/4 bivuze ko mu mafun clubs 40 hakenewe imikono 33.Amakuru atugeraho avuga ko iyo mikono kuri ubu yamaze kuboneka.


Muri iyi kipe ifanwa na rubanda nyamwinshi hamaze iminsi havugwa amakimbirane yok u rwego rwo hejuru kugeza naho Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Repubulika yishinganisha.

Ibintu byageze kure ku buryo akanama k’Ubuyobozi bw’umuryango kari kayobowe na Ngarambe keguje Sadate bikarangira Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere cyemeje ko mu mategeko Sadate ariwe uhagarariye Rayon Sports.


Abafana ba Rayon ntibavuga rumwe kuri uyu mugabo aho bamwe bamushyigikiye bavuga ko yaje guca akavuyo kayirangwamo abandi bakamwagana bavuga ko yasubije inyuma ikiep yabo arekura abakinnyi ba kizigenza nka Sarpong.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here