Perezida wa Santrafrika yunamiye umusirikare w’u Rwanda waguye mu butumwa bw’amahoro [Amafoto]

0
333
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika zahaye icyubahiro umusirikare w’u Rwanda uherutse gupfira muri ubwo butumwa, ubwo yagwaga mu gitero cy’Inyeshyamba z’umutwe wa 3R kuwa 13.07.2020

Ni umuhango wanitabiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Faustin-Archannge Touadera.

Binyuze kuri Stéphane Dujarric, umuvugizi wa António Guterres, yavuze ko yamaganye yivuye inyuma icyo gitero cyagabwe n’umutwe wa 3R (Return, Reclamation and Rehabilitation), ahitwa Gedze muri Perefegitura ya Nana-Mambere.

Bivugwa ko icyo gitero cyahitanye umusirikare umwe w’u Rwanda, ndetse kikanakomeretsa abandi babiri.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here